Captaine Thomas Sankara (1) :

Capitaine Thomas Sankara yavutse tariki ya 21, mu ugushyingo, 1949, mu cyahoze kitwa Upper Volta ariyo Burkina Faso y' ubu.

Yaje kwitaba Imana tariki ya 15, mu kwezi kwa 10,mu Kinyarwanda gitomoye twita ukwakira hari mu mwaka w' 1987, mu mujyi wa Ouagadouguou, muri Burkina Faso.

Yabaye umuyobozi w' umutwe wa politike witwaga Burkinabe Revolution / Revolution Burkinabe.

Amakuru dukesha African Success nuko igihe cyageze abasore biyemeza kwishyira hamwe kugira ngo bigomeke k' ubutegetsi bwari buriho icyo gihe kugira ngo bwemere kandi bukurikize inshingano igihugu cyabo cyagenderagaho hamwe no kubaha ikiremwamuntu.

Thomas Sankara yarafitiwe icyizere kinini n'urubyiruko rwa Afurika muri rusange kubera ubutwari yagiraga mbere yo kwicwa n'inshuti ye Blaise Compaoré.

Kubera ubutwari bwe, abenshi bamufataga nka Che Guavera w'umunyafurika.

Thomas Sankara yari umupilote kandi yakundwaga n'abantu benshi cyane.

Mu mwaka w' 1981, Sankara yatorewe kuba ministre w'itangazamakuru. Mu mwaka w' 1983, yabaye ministre wa mbere.

Nyuma yo gusurwa na Jean-Christophe Mitterand, Sankara yarafunzwe muri uyu mwaka wa 1983.

Ifungwa rye ryatumye abantu benshi bivumbura cyane mu gihugu. Ku itariki ya 4, kanama, 1983, ubutegetsi bwari buriho bwakuweho ku mbaraga (coup d'Etat).

Ibi byateguwe na Blaise Compaoré; nibwo Thomas Sankara yagizwe perezida w'igihugu ku myaka 33.

Tubibutse ko uku gukuraho Leta ku mbaraga byashigikiwe n'igihugu cya Libiya.

Sankara yibonagamo ibikorwa by'impinduka muri we (revolutionary).

Thomas Sankara yakundaga amatwara ya Cuba ndetse n'imitegekere y'umwe mu bakuru b'ingabo za Ghana icyo gihe witwaga Jerry Rawlings (uyu yari afite ipeti rya Flight Lt.).

Ari ku mwanya w'ubuperezida, Sankara yashigikiye ishyaka "Democratic and Popular Revolution / Revolution Democratique et Populaire."

Ikindi cyagaragaye mu butegetsi bwe n'umubare munini w'abagore mu butegetsi, dore ko kuzamura umugore ari kimwe mu byo yifuzaga kuzageraho. Yarwanyaga igikorwa cyo gushaka abagore barenze umwe (polygamy). .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (2)"